top of page
Umuryango w’abakongomani n’ikibanza co gukiriramo
IBIKORWA

Turaharanira gufasha abakongomani bo muri Iowa yo hagati kubaremera ibikorwa by'iterambere m'ubukungu no gutanga ubufasha kubibazo bagenda bahura nabyo m'ubuzima bwabo bwa buriminsi.

INZOZI

Kugira ahantu abakongomani bo muri Iowa yo hagati bafite ibyo bakeneye kugira ngo bahabwe amahirwe yo gutahura ubushobozi bubarimo no kubaho bubashwe.

ICOACH ifite intego yo gufasha umuryango w’abakongomani batuye muri Iowa yo hagati gukira, kwigisha, ubuvugizi, ndetse no gukora ibikorwa by’iterambere byagura amahirwe y’ubukungu.
HEALING

I'm a paragraph. Click here to add your own text and edit me.

EDUCATION

I'm a paragraph. Click here to add your own text and edit me.

ADVOCACY

I'm a paragraph. Click here to add your own text and edit me.

GUHEREZA ABAKONGOMANI UMURYANGO UBAFASHA MURI DES MOINES, IOWA

ICOACH ishishikariza abakongomani bo muri Des Moines gufashanya hagati yabo bonyine, kwakira abakongomani bashasha, ndetse no gutanga ubuhamya bwabo k’umuryango mugari w’abantu bose batuye muri Iowa. Biciye muri porograme ya “HEAD”, ICOACH itanga ubufasha bw’ingenzi cane kubantu bashaka gutera imbere muri Des Moines.

GUKIRA
  • Gufasha imiryango y’abakongomani bafite intimba kumitima yabo bitewe n’intambara, ubwicanyi ndetse n’ubugizi bwanabi bwo mumago bashobora kuba barahuye nabwo .

  • Gufasha imiryango kwitwararika neza mu micho mishasha y’igihugu ca America.

  • Kwereka abantu bagize ihungabana inzira zishobora kubafasha mugutekana no gukomeza kwirinda ibishobora kubongerera guhungabana.

  • Gufasha no kumenyereza abantu kwisanga mumuco wigishitsi. Kubasaba gukingura ibitekerezo byabo mugihe bashakashaka inzira zo gutura mumuco w’igishitsi.

KWIGISHA
  • Kwigisha abantu bakuze uburyo bwo gukoresha mudasobwa.

  • Gufasha abantu bakeneye gukorera permi no kubigisha gutwara imodokari.

  • Kwiga icongereza nk’ururimi rwa kabiri

  • Gufasha abana gutangira kwiga gusoma ibitabo.

  • Kumenyesha abantu uburyo bashobora kuronka ubufasha buhari muyandi makominote cangwa amashirahamwe ndetse nuburyo bashobora kubona ubwo bufasha.

UBUVUGIZI
  • Gufasha imiryango n’abantu kugit cabo kubona amazu meza abashoboye kwishura.

  • Gukuraho ikibazo co kutunva ururimi n’imico y’abantu kugira ngo abantu bunve neza system ya America kubijanye n’ubuvuzi kandi babone ubuvuzi bubakwiriye.

  • Gutanga ubufasha bwo kumenyesha abantu bose aho bashobora kubonera ubufasha kubijanye n’amashuri ya leta.

  • Gukora ibishoboka byose kugira ngo dufashe abantu bose badafite ubusafiri gukora gahunda zabo zose.

ITERAMBERE
  • Kurubyiruko – Kwigisha urubyuruko imico y’ikigihugu, kubereka amahirwe bafite yo kwiga ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.

  • Kubabyeyi – kwigisha ababyeyi imico y’ikigihugu ndetse no kuberekera ibintu byose bishobora kubafasha n’ahari ubufasha bakeneye. Gutangira ibikorwa bwo gusona kubamama.

  • Kugira ubufatanye n’andi mashirahamwe cangwa imiryango mugukorera hamwe kugira ngo tuvuge ibibazo byibasiye impunzi.

  • Kwigisha impunzi uburyo bwo gukoresha umutungo wabo no kwiyubakira ikigega gishobora kubatunga badategemiye kumuntu uwo ariwe wese.

UBUFASHA BWACU BWA BURIMUNSI
  • Gufasha abantu kubasomera inzandiko no kubasobanurira ibyanditswemo mururimi bunva.

  • Gufasha abantu badafite ubusafiri bwo kuja muri gahunda zabo nko kukazi no kuri appointment.

  • Gufasha abantu kubasobanurira kumashuri, kubitaro, kukazi, nahandi hose hakenewe ubufasha bw’ururimi.

  • Gufasha abantu gushaka akazi, kuzuza application y’akazi, gufasha abantu gukora resume ndetse no kubategura muri interview y’akazi.

  • Gufasha abantu gushiraho cangwa gukuraho appointment zabo, Ubufasha kubusafiri bwo kuja no kuva muri appointment.

  • N’izindi mpapuro zose nkeretse izijanye n’amategeko ya leta.

bottom of page